161. Mfit' Inshuti Y' Ukuri

1.

Mfit' inshuti y' ukuri y' inkoramutima; 
Irankundabihebuje, Nzi kw' itazampana. 
Nta bwo nayiv' i ruhande, Nkunda kotubana,
Iyo nshuti ni Yesu, Umukiza.

2.

Iyo nguy' agacuho, Ameny' uko meze;
Ntanyirengagiza rwose:Aransindagiza,
Akanyobora mu nzira, Yo gukiranuka; 
N' inshuti nkundacyane, Yes' Umwami.

3.

Mutur' umubabaro, Mubwir' ibyishimo; 
Mubwir' ibinnyura nabyo,N' ibindushya byose.
Angaragariz' uburyo, Nkwiriye kwifata;
Nkunda kwiganirira, Naw' iteka.

4.

Az' imigambi yanjye, Yo gukiz' abandi; 
Niko kunshing'umurimo, Wo kumuvugira, 
No kwamamaz' urukundo, Rwatumy' adupfira:
Yewe, mukunda rwose, Bihebuje.

Comments

Popular posts from this blog

154. Murinzi We, Ngaho Mbwira

152. Ngwino Yesu

155. Aho Nzahamagarwa Hose