154. Murinzi We, Ngaho Mbwira

1.

Murinzi we, ngaho mbwira, Mbese bugiye gucya? 
Nta bimenyets'urabona, K' Umwami yegereje? 
Mugenzi we haguruka! Umusek'uratambitse; 
Tyo kenyera, Maz' ukeshe, Haguruka; Bwakeye!

2.

Murinzi we, Dor' umucyo, Ukomeje gukwira! 
Reba naw'ibimenyetso, Bitangaza kuza kwe. 
Ubw' impanda zizavuga, Abapfuyebazazuka. 
Ubutazongera gupfa, Bibanire n' Umwami.

3.

Murinzi we, vuz' impundu, Igihe kirageze! 
Mwesenimurangurure, Mubyamamaze hose. 
Mugenzi we, nawe reba; Ubwamibugeze hafi; 
Ngiriya Yerusalemu, Irarabagirana.

4.

Murinzi, mur' uwo murwa, W' igikundiro rwose, 
Ni h' Umwamiw' i Sioni, Adutegerereje. 
Ubwami bwe buragutse, Buhetuy' iyi siyose; 
N' ubwami budahanguka; Hahirw' ababujyamo.

5.

Murinzi dor' igihugu, Cy' uburumbuke cyane, 
Gihora kimeze neza, Nka Edeni ya kera. 
Gira bwangu ntuzazire, Hasigay' igihe gito, 
Abacungujw' amaraso bakagerayo vuba.

Comments

Popular posts from this blog

152. Ngwino Yesu

155. Aho Nzahamagarwa Hose